Covid-19 yagarutse mu isura nshya aho noneho ifite imbaraga kurusha mbere “SARS-Cov-2 (severe acute respiratory syndrome)”

0
19

Covid-19 yagarutse mu isura nshya aho noneho ifite imbaraga kurusha mbere

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko hari Icyorezo gishya cyo mu bwoko bwa Covid cyahawe izina rya SARS-Cov-2 kimaze kwanduza ababarirwa muri miliyoni 1,5 mu kwezi kumwe.

OMS isaba abaturage bo hirya no hino ku Isi kuba maso kuko Covid yongeye kugaragara yihinduranyije aho yahawe izina rya SARS-Cov-2 (severe acute respiratory syndrome).

Iri Shami rikomeza ritangaza ko abasaga Miliyoni 1.5 zanduye ku Isi hose mu kwezi kumwe nkuko ibipimo byafashwe ninzego z’ubuzima mu Bufaransa mu cyumba cy’ubutabazi ku bakekwaho kwandura Covid bibyerekana.

Iki Cyorezo kiyongereyeho 31% mu cyumweru gihera ku itariki ya 31 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama ugereranyije na mbere, kuko hari abarwayi 920.Muri icyo gihugu kandi uburyo bwo kuvura abakekwaho kwandura Covid bwazamutseho 84% mu cyumweru kimwe, abasaga 1,500 byahereye mu ntangiriro za Kanama nk’uko SpF ibitangaza.

Ubuyobozi bushinzwe ubuzima butangaza ko bishobora kuba byaratijwe umurindi n’ibirori byabereye i Bayonne nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP bibitangaza dukesha iyi nkuru.

src:izacunews

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here