Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukuboza 2022, hirya no hino mu gihugu hari kubera amahugurwa ajyanye na CAMIS ( Comprehensive Assessment Management Information System).

Aya mahugurwa yitabiriwe na buri muyobozi w’Ishuri ndetse na IT we, ari kwiga ku mikoreshereze ya sisiteme ya CAMIS.

uri iyi sisiteme umwarimu azajya ashyiramo amanota ya buri suzumabumenyi risoza umutwe (end of unit assessment), aya project, n’ay’ikizamini gisoza igihembwe. Bivuzeko ya manota y’isuzumabumenyi ryatanzwe mu isomo hagati cyangwa risoza, atari umutwe wose, nta hantu azajya ashyirwa muri iyi sisiteme.

Aya manota yose umwarimu azajya ashyira muri sisiteme, azajya yiteranya maze sisiteme ikore indangamanota (report) ya buri mwana ku buryo umwarimu azajya amanura ( download) indangamanota z’abanyeshuri be.

Wasangaga henshi mu mashuri bagikora indangamanota n’intoki bigatera imbogamizi zo guteranya amanota, gutwara umwanya munini n’ibindi. Ahandi bakoreshaga ama soft atandukanye, yewe hari n’ayishyurwaga amafaranga ariko iyi sisiteme ya CAMIS ije gukemura ibyo bibazo byose kuko buri mwarimu ategetswe gushyira amanota muri iyi sisiteme.

Nta mpungenge zihari zo gukoresha iyi sisiteme, kuko usibye gukoresha murandasi, hari n’uburyo bwo gukoresha akanyenyeri, ku buryo na za telefoni za gatushi zizajya zibikora.
Biteganyijweko ko aya mahugurwa asoza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022, hanyuma aba bahuguwe ku cyumweru tariki ya 4 no ku wa mbere tariki ya 5 Ukuboza bakazahugura abandi barimu bose ku mashuri.

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here