IBYO UMUKARANI W’IBARURA AGOMBA KWITWARARIKA MBERE Y’UKO HATANGIRA GUKUSANYA AMAKURU.(Enumeration).

0
80

Mwiriwe neza, hari ibintu dukwiye kwibutsa no gutsindagira mbere y’uko dutangira gukusanya amakuru:

1) Umukarani w’ibarura ategetswe kugira ikinyabupfura n’ubunyangamugayo kabone n’ubwo izi ndangagaciro atazisanganywe asabwa kuzihingamo bishoboka.

2) Ategetswe kubaha abo asanze, akamenya gucisha make no kwiyoroshya.

3) Ningombwa guha umwanya abo tubaza tukabasobanurira ibyo badusobanuje Kandi mu kinyabupfura.

4) Ategetswe kwibwira abo asanze nta kubakankamira ( Nta terabwoba)

5) Kirazira kujya mu rugo rw’abandi yasinze

6) Kirazira gusakaza amakuru avanye mu ngo yasuye.Hari abo byagaragaye muri ikigihe cya listing ko bateshutse.

Hari abagomba gukurikiranwa kugirango batangiza isura y’igikorwa.Mwibuke ko ibibyose bishobora kugira ingaruka ku makuru tuzabaza.

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here