Imikino y’amahirwe izwi nk’Ibiryabarezi Zahagaritswe by’agateganyo.

0
25

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yahagaritse by’agateganyo impushya zose zatanzwe ku mikino y’amahirwe yifashisha imashini zijyamo ibiceri, zizwi nk’Ibiryabarezi.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko ku wa 11 Kanama 2022, MINICOM yatangangaje ko gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe bibaye bihagaritswe by’agateganyo, kugeza hatanzwe amabwiriza mashya.

Icyo cyemezo cyarebaga ibigo bitegereje kubona uruhushya rwo gutangiza imikino y’amahirwe, ariko iki gishya kirareba ibigo bisanganywe imikino ikoresha imashini zijyamo ibiceri.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane yagize iti “Mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iramenyesha abantu bose ko impushya zatanzwe ku mikino y’amahirwe ikinwa hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri, zihagaritswe by’agateganyo kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya.”

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here