Inkumi y’ikimero Iri mu munyenga w’urukundo n’umusaza w’imyaka 66(AMAFOTO)

Umunya-Kenya, Manzi wa Kibera, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ko yihebeye umusaza w’imyaka 66 unaherutse kumwambika impeta nk’isezerano ry’uko biyemeje kuzabana akaramata.
Uyu mukobwa yamamaye cyane ubwo yatoranywaga mu bakinnye umukino ‘Wife material’ wa Eric Omondi.
Yari asanzwe afite izina kuko hari nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi bo muri Kenya yagaragayemo, aha akaba yariyambazwaga bitewe n’amafoto agaragaza uko ateye akundwa n’abatari bake muri iki gihugu.
Manzi wa Kibera ubu akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ko yigaruriwe n’umusaza w’imyaka 66.
Ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Shariffa Sharon Wambui ariko abamuzi bakunda kumwita Manzi wa Kibera, Wambo cyangwa Lillian Wambuo.
Yavutse ku wa 13 Ukuboza 1990 bivuze ko afite imyaka 32 y’amavuko.
Menshi mu makuru y’uyu mukobwa akunze kuyagira ibanga, icyakora ubwo yakoranaga ikiganiro n’umwe mu bakoresha urubuga rwa Youtube witwa Mugai Eve, Manzi wa Kibera yahishuye ko yavutse asanga arerwa na nyina gusa.
Umubyeyi w’uyu mukobwa yitabye Imana ubwo yari afite imyaka ibiri gusa y’amavuko.
Uru rupfu rwatumye Manzi wa Kibera atangira kurerwa n’umubyeyi wari inshuti ya nyina akurira mu muryango w’abakunda Imana.
Bitewe n’uko umuryango yarererwagamo utari wishoboye, uyu mukobwa yabayeho mu buzima busharira ndetse aza guhagarika amasomo ubwo yari mu mashuri yisumbuye kuko nta bushobozi bwo gukomeza kumwishyurira yari agihari.
Nyuma yo kuva mu ishuri, uyu mukobwa yahishuye ko yatangiye gushyamirana n’umubyeyi wamureraga wababazwaga n’imyitwarire ye ndetse n’imyambarire ye bituma afata icyemezo cyo kuva mu rugo yerekeza i Nairobi.
Nyuma y’igihe yimukiye mu murwa, uyu mukobwa yakiriwe neza n’umujyi ahita atangira umwuga wo kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye bamukundiraga uko ateye.
Mu 2021 yarushinze n’umuhanzi Obidan Dela, icyakora ntabwo batindanye kuko nyuma y’ibyumweru bibiri baje gutandukana.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Manzi wa Kibera yavuze ko yahise ava mu rugo rwe kuko yari amaze kubona amakuru y’uko umugabo we yamucaga inyuma.
Nyuma yaje gutandukana n’abandi bantu barimo umuhanzi wamamaye kuri youtube witwa Chali wa Kibera, batandukanye ajya mu rukundo na Peter Salysa uhagarariye Mumias mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya.
Nyuma yo kwambika impeta uyu mukobwa, Peter Salysa yaje kumureka bituma yongera gusubira mu buzima butarimo umusore bakundana.
Mu minsi ishize nibwo hasohotse inkuru z’uko yihebeye Samuel Nzuki Ndunda umucuruzi w’imyaka 66.
Uru rukundo rukunze kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga benshi bagashinja uyu mukobwa gukurikira amafaranga y’uyu mucuruzi umurusha imyaka irenga 30 y’amavuko, nubwo we abihakana agahamya ko yamwihebeye.

