ngiyo inkuru y’agahinda Ku bakunzi ba The Ben na Pamella/birababaje

Ku munsi w’ejo nibwo amakuru yatangiye kumenyekana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga abatari bake bahwihwisa ibyo gutandukana kw’aba bombi ninabyo byatumye turushaho gutohoza ibyayo ngo tumenye aho byerekera.

Twabanje kubihakana kuko ntibisanzwe ko abantu bavuye mumurenge batandukana ariko dukurikije ibimenyetso biri gushingirwaho iyi nkuru ishobora kuba ari impamo nubwo amategeko yabahuje atarabatandukanya.

Byatunguye isi yose kubona umuhanzi the Ben nyuma y’amezi asaga atatu yari amaze avuye mu murenge nta photo n’imwe ya Pamella yari agipositinga none n’izo bifotoje bava mumurenge The Ben yagize atya aba arazisibye ndetse ahita anahagarika gukurikirana (follow) Pamela kumbuga nkoranyambaga, ushobora kuvuga ko ari uburenganzira bwe kuzisiba ariko amakuru dukesha inshuti ze za hafi aravuga ko tugiye gutungurwa n’icyemezo gikomeye.

Aba bombi bari barasohoye save the date igaragaza ko bazakora ubukwe mu kwezi kwa munani ninaho the Ben yiyamaga abamuhatirizaga gukora ubukwe vuba vuba, byaje gupfa nabyo inshuti za hafi za the Ben zitubwira ko byaba byaratewe n’urupfu rwa Buravan, Yanga ndetse n’izindi mpamvu,……

Abantu benshi bagiye bavuga ko gusiba amafoto bitavuze gutandukana ariko amakuru Ngwino iri gukura muri Leta zunze ubumwe za America mu nshuti za the Ben nuko amaze amezi arenga abiri atakiri mu rukurndo na Uwicyeza Pamella, dutegereje kureba icyo the Ben araza kubivugaho ariko natangaza ko byanze ntimuze gutungurwa.

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here