Itangazo rya Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ryo kuwa 29/7/2022

0
110

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga riramenyesha abantu biyandikishije kuzakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu turere twa GicumbiRubavu, Rusizi, Karongi na Ngoma kuva mu Ukwakira 2021 kugeza muri Nzeri 2022 icyiciro cya Gatandatu, ko guhera tariki ya 05 -16 Nyakanga 2022 rizakoresha ibizamini utwo turere twavuzwe haruguru. Urutonde rw’abazakora rugaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda www.police.gov.rw

Icyitonderwa: Abazakora ibizamini bose barasabwa kuzaza bagaragaza ko bikingije kandi bipimishije COVID-19 mu gihe kitarenze amasaha 72, ibisubizo byerekana ko nta bwandu bafite. Bagomba kandi kuza bitwaje indangamuntu y’umwimerere. Icyangombwa gisimbura indangamuntu cyangwa pasiporo ntibyemewe.

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here