ITANGAZO RYIHUTIRWA RIREBA ABAYOBOZI B’ABASHURI NDETSE N’ABAFITE AHO BAHURIRA N’UBUREZI.

0
65

 

NESA Updates: Itangazo ryihutirwa rigenewe amashuri yose.

Bwana/ Madamu Umuyobozi w’akarere (Bose)

Bwana/Madamu Umuyobozi Nshingwabikorwa (Bose)

Impamvu: Gusaba amashuri kwihutisha igikorwa cyo kwandika abakandida bazakora ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri 2022/2023.

 

 

 

Bwana/Madamu Muyobozi,

Mu rwego rwo kwitegura ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2022/2023; Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangije igikorwa cyo kwandika abakandida bazakora ibyo bizamini, icyo gikorwa kikaba kizasozwa ku wa 24/04/2023.

 

 

 

Mbandikiye mbasaba kwibutsa amashuri ari mu Turere muyobora afite abakandida bazakora ikizamini
cya Leta, kwihutisha igikorwa cyo kubandika kuko itariki yo kugisoza igenda yegereza kandi nk’uko
bigaragara ku mugereka, amashuri amaze kwandika abo bakandida akaba ari make cyane ugereranyije
n’umubare w’abagomba kwiyandikisha kuko utageze no kuri 10% nyuma y’ukwezi kurenga igikorwa gitangiye.

 

 

 

Imbonerahamwe iri ku mugereka irerekana umubare w’amashuri amaze kwandika abakandida kuri buri
kiciro muri buri Karere.

Mugire amahoro.

Itangazo ryashyizweho umukono na Dr BAHATI Bernard Umuyobozi mukuru wa NESA.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Share This

 

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here