
Umunyabugeni Atoko Bamfo ukomoka mugihugu cya Gana (Ghana) yongeye gukora kumarangamutima yabenshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga ubwo yakoraga igihangano giteye ubwoba ndetse n`agahinda kenshi. Iki gihangano kikaba cyerekana abantu batandukanye barimo ababo;abagore ndetse n`urubyiruko barengewe n`amazi.
Nkuko bigaragara kurubuga rwa Tweeter rw`igitangazamakuru Radiyo Mayuri campisi ( Radio Mayour Cumpus);uyu munyabugeni yakoze iki gihangano murwego rwo kwibuka abasokuruza b`abiorabura bagiye barohama munyanja ya ya Atlantique ubwo bajyanwaga gucuruzwa nk`abacakara banyujijwe muri iyo nyanja.
