Turebere hamwe uburyo bwiza bwagufasha kubana neza na bagenzi bawe.

0
20

1,Niba uhamagaye umuntu kuri telefoni, bikore rimwe cyangwa kabiri gusa. Birahagije. Niba atagufashe, buriya hari impamvu cyangwa ahugiye mu bintu bikomeye cyane. Guhatiriza si ubusirimu, si n’umuco. Wamwandikira ubutumwa bugufi, yazabishaka cyangwa yazabishobora akagusubiza.

2,Niba hari uwakugurije amafaranga (n’iyo yaba igiceri gito) yamusubize na mbere y’uko ayakwibutsa. Bigaragaza ko uri indakemwa, inyangamugayo. Ndetse jya utirura icyo watiye n’iyo yaba ikaramu, umutaka, cyangwa agasorori gato!

3.Niba hari umuntu ugusohokanye muri Resitora, ntugatumize ibiryo/ibyo kunywa byinshi kandi bihenze cyane, niba atari wowe uri bwishyure!

4.Hari ibibazo umuntu ujijutse kandi usirimutse atajya abaza nk’ibi ngo ‘Ese nturabona umugabo? Nturashaka umugore? Kubera iki?’ cyangwa nk’ibi ngo ‘igihe washakiye, nturabyara?’ cyangwa ngo ‘Uracyaba mu bukode? Kuki utubaka inzu yawe? ’ cyangwa ngo ‘nta modoka ufite? Kubera iki ugenda n’amaguru? Ndakubwiza ukuri, ibyo si umuco.

5,Jya wibuka gufungurira urugi umuntu uje agukurikiye, ukomeze urumufatire. Mumwenyurire. Uwo ariwe wese: umugabo, umugore, umwana, ugeze mu za bukuru. Kubaha umuhisi n’umugenzi ntibigusuzuguza rwose.

6,Niba ufashe tagisi mucuti/mugenzi wawe yishyuye, nawe uzishyure ubutaha! Niba ari lift aguhaye, guca kuri station ukamugurira ibitoro bigaragaza ko utikunda cyane! Ntukishimire kurya abandi imitsi niba ushoboye kubafasha. Abasirimu benshi/abarezwe neza ntibakunda iby’ubuntu keretse igihe babikeneye koko!!!

7.Ntugakunde kujya impaka no gushaka gutsinda byanze bikunze. Buriya 6 na 9 birasa, biterwa n’aho ubirebera. Burya iyo hariho ibitekerezo bibiri binyuranye, ubuzima buraryoha! Wasanga mugenzi wawe ariwe ufite ukuri!

8.Ntugace umuntu uri kuvuga mu ijambo. Jya ureka umuntu uvuga arangize ibyo yavugaga, mutege amatwi, nibwo uza kumenya icyo yashakaga kuvuga! Wayungurura nyuma ibyavuzwe. Aho kuvuga ngo “ubwo se ushatse kuvuga iki!” ntibyaba byiza uretse akabivuga se?

9.Niba washakaga gutera urwenya n’umuntu ukabona arakara vuba, bihagarike rwose, wikomeza!! Hari abafite kamere zo “kudatera ububyara”(to tease/taquiner). Bizagaragaza ko wita ku badakomeye, kandi bizakurinda gufatwa uko utari!

10.Itoze kuvuga ngo “murakoze” igihe umuntu agufashije akantu ako ariko kose.

11.Mu ruhame mu bantu mutamenyeranye, ntukamwaze umuntu! Ariko mwiherereye, mubwize ukuri kose! Azabigukundira!!

12,Umva, ntiwemerewe kuvuga ku mubyibuho w’abandi, cyangwa ku kunanuka kwabo! Ariko wagira icyo uvuga ku kuntu uwo muntu agaragara, wivugira gusa uti, “usa neza cyane.” Nashaka kuvuga ku mubyibuho we, n’ukuntu yifuza guta ibiro, azabyivugira!! Kirazira kikaziririzwa kunenga umubyibuho w’abandi. Ni ubunyamusozi!

13.Niba waganiraga n’umuntu akakwereka ifoto muri telefoni ye, winyereza agatoki ushaka kureba andi mafoto! Have have utagwa ku bitakureba! Nta wamenya !!

14.Niba hari mugenzi wawe ukubwiye ko afite randevu(RDV)yo kubonana na muganga wimubaza ngo “urwaye iki”, “wafashwe ute”, “urarwaye se”? None se kwa muganga ntuzi icyo bajya gukorayo? Mu gisirimu, uramubwira uti “Ooh, humura biragenda neza”. Ashobora kukwibwirira uburwayi bwe utabanje kumuvomamo amagambo! Hari n’abadakunda kubwira abandi iby’uburwayi bwabo! Niba kandi ubimenye, byaba byiza cyane wirinze kubyasasa! Uburwayi bw’umuntu ni ibanga! Ntawishimira ko bumenywa na buri wese!!

15.Ku kazi jya wubaha umuzamu, umuntu ukora isuku nk’uko wubaha abakozi bandi bagenzi bawe, ndetse nk’uko wubaha Boss/CEO. Agashiha n’agasuzuguro ntawe byubahisha, nyamara abantu bose bishimira umuntu wiyoroshya, umwenyurira bose.

16.Niba hari umuntu uri kukuvugisha, gukomeza kureba muri telefoni yawe cyangwa kuvugisha undi muntu wawundi akivuga, ni agasuzuguro!

17,Ntugahe inama umuntu utayikugishije! Uzayigusaba uzayimuhe. Nutanga inama jya wirinda kwitangaho urugero bitaba kwirata, keretse uyigusabye akubajije uko witwaye mu mimerere nk’iyo.

18.Mu gihe wongeye kubonana n’umuntu mumaze igihe mudaherukana, ntugahite umubaza imyaka ye, aho akora, icyo akora, umushahara ahembwa n’ibindi. Cyangwa ngo umubaze bene ibyo bibazo ku wo bashakanye, abo bavukana,… Iryo perereza si ubusirimu, si umuco!

19,Umuntu ujijutse warezwe neza ntiyivanga mu nkuru atatumiwemo, cyangwa mu bibazo bitamureba n’iyo yabimenya, cyangwa yabyumva bihita- Keretse gusa nyirabyo agusabye kubyumva/kubyitaho/kumufasha! Mbese ni bya bindi ngo ‘ibitakureba…..'(uzuza)

20.Niba wambaye amataratara(ama lunettes) yijimye, ya yandi y’izuba(sunglasses),nuko mu nzira umuntu akakuvugisha, yakuremo akanya gato mubanze muvugane akureba mu maso. Ni ikimenyetso ko umwubashye! Kuvugana n’umuntu murebana mu maso ni ubusirimu bungana no kumutega amatwi utarangaye!

21.Ntukirate amafaranga cyangwa ubukire mu bantu bibabariye! Ntukarate abana ku bantu babuze urubyaro!

22.Ukwandikiye ubutumwa bugufi ariko bitagukundiye gukora ibyo ubusabwamo, jya umusubiza nibura ko bukugezeho. Gusoma ntusubize ni agasuzuguro no kurenga abantu, si ubusirimu.

23Suhuza uwo muhuye udategereje ko akubanza.

24,Ihanganishe umuntu wagize ibyago aho kwihutira kubaza ngo “yapfuye ate? Yazize iki?”. Bene bya bibazo byo guhaza amatsiko yawe.

25.Iyo utumiwe ku mafunguro mu muryango, jya witwaza impano nto: icyo kunywa cyoroheje, ururabo n’ubwo rwaba rumwe, ipaki ya biswi,… bibereka ko uhaye agaciro ubutumire bwabo kandi ko uzi ko amafunguro ahenze. Kujyanayo igifu gusa si ubusirimu.

26,Nuhura n’umubyeyi mu bihe byo kubona amanota y’abana ntukamubaze ngo “Ya mfura yawe yabaye uwa kangahe, ku manota angahe” kuko utamurihira minerivali. Ushobora kumubaza uti abana amasomo aragenda? Yashaka gutanga amakuru akaba ari we uyarambura. Nawe ku ruhande rwawe niba abana batsinze neza mu ishuri, ntukabigire inkuru ubwira abahisi n’abagenzi. Ujye uvuga ko batsinze nibabikubaza. Keretse ya nshuti magara muganira akari murori. Ibindi biba ari umwirato.

27.Nubona promotion mu kazi, cyangwa ugatsindira umwanya w’akazi wihariye, ntuzabe uwa mbere wo kubitangaza ku karubanda (social medias, statut, …) . Ibyo ni ibyo ubwira inshuti z’akadasohoka. Ibindi nabyo bishobora gufatwa nko kwiyemera. Ku karubanda ushobora kuhashyira ikintu kiri”social” nko gushyingirwa, kwibaruka, gupfusha, guhura n’inshuti n’abavandimwe, .

Murakoze.

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here