UBUREZI :ABARIMU BATIZE UBUREZI, BAGIYE KUZAJYA BAHABWA AMAHUGURWA MUGIHE CY’AMEZI 6

0
131

Abarimu bigisha batarize uburezi bagiye gushyirirwaho gahunda yo gufashwa kwiga uburezi ngo bagire ubumenyi bukenewe mu gutanga amasomo neza birushijeho ndetse bakanahabwa impamyabushobozi zabwo.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu mu k’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Bwana Leon Mugenzi Ntawukuriryayo, ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio dukesha iyi nkuru.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu mu k’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Bwana Leon Mugenzi Ntawukuriryayo, ubwo yari ari mu kiganiro kuri KT Radio dukesha iyi nkuru.

Avuga ko impamvu nyamukuru yo kubahugura ari ukubafasha kongera ubumenyi no kuzamura ireme ry’uburezi batanga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze.

Yagize ati:” Bikwiye kumvikana neza ko gufasha umwarimu utarize uburezi atari ukumubwira kujya gufata inguzanyo mu m’ Umwalimu SACCO, ahubwo ni ukugira ngo abone amahirwe nk’ayo abandi bafite muri serivisi bahabwa, harimo n’iz’ Umwalimu SACCO.”

Aba barimu ngo bazajya kwigira mu mashuri nderabarezi ( TTC) zibegereye, nibasoza bakazahabwa impamyabushobozi ( Certificate) ndetse amatangazo abamenyesha igihe bazatangirira ari hafi gusohoka nk’uko Mugenzi abitangaza.

Aya mahirwe ngo ntazagarukira ku barimu bo mu mashuri abanza gusa bafite A2, ahubwo n’abo mu mashuri yisumbuye bafite A1 na A0 bazajya kongera ubumenyi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, nabo bakiga amezi 6 bakarangiza bafite impamyabushobozi yo kwigisha ( Post Graduate Diploma).

Aya masomo ngo bazajya bayakurikirana mu biruhuko binini n’ibitoya no mu mpera z’icyumweru (Weekend).

SOURCE: KT Radio

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here