UK: Pansiyo ya Minisitiri w’Intebe wamaze iminsi 45 yateje ururondogoro mu Bwongereza

0
27
gmail sharing button
telegram sharing button
whatsapp sharing button

Bamwe mu batuye u Bwongereza batangiye gusaba ko Liz Truss uherutse kwegura nka Minisitiri w’Intebe yakwimwa pansiyo ingana na $129,000, igenerwa buri mwaka uwahoze ari kuri uwo mwanya .

Iyo pansiyo ingana na miliyoni zigera ku 130 Frw, ihabwa umuntu wese wayoboye u Bwongereza nka Minisitiri w’Intebe, akayibahabwa ubuzima bwe bwose.

Ni ibintu bitari kuvugwaho rumwe kuri Liz Truss weguye muri iki Cyumweru amaze iminsi 45 ku buyobozi.

Ayo mafaranga Leta ibagenera ni ayo kubafasha gukomeza kubaho neza nk’abakoreye igihugu.

Ishyaka Liberal Democrats ryashyize hanze itangazo risaba ko Truss akurwa mu mubare w’abagomba guhabwa iyo pansiyo.

Ryagize riti “Ntabwo bishoboka ko yakwemererwa kubona ayo mafaranga ubuzima bwe bwose nk’abamubanjirije, bagiye bayobora neza nibura mu gihe cy’imyaka ibiri. Umurage wa Truss ni ugushyira igihugu mu bibazo biteye ubwoba by’ubukungu bizishyurwa n’abaturage..”

Ayo mafaranga ya pansiyo ku babaye ba Minisitiri w’Intebe b’u Bwongereza yashyizweho mu 1991, nyuma y’iyegura rya Margaret Thatcher. Naramuka ahawe iyo pansiyo, Truss azaba abaye uwa gatandatu uyihawe.

John Major na Tony Blair nibo bagaragazwa na raporo iheruka nk’abahawe ayo mafaranga ya pansiyo bemerewe kubera ko babaye ba Minisitiri b’Intebe.

Boris Johnson uheruka kwegura muri Nyakanga uyu mwaka ni umwe mu bayemerewe ariko ntabwo biratangazwa niba yaratangiye kuyafata.

Hejuru ya pansiyo bahabwa, aba bahoze bayoboye u Bwongereza bagenerwa n’amafaranga yo guhemba abakozi kuko bemerewe kugira ibiro n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Bamwe mu batuye u Bwongereza ntibashaka ko Liz Truss ahabwa pansiyo.

rsr: igihe

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here