URUMOGI : Ubudage bugiye gukomorera abashaka kunywa urumogi binezeza.

0
35

Minisitiri w’Ubuzima mu Budage yatangaje ko iki gihugu kirimo kunoza gahunda yihariye, izemerera abantu bakuru kugura, gutunga no kunywa urumogi mu buryo bwo kwinezeza.

Gahunda yagiye ahabona iteganya ko umutu mukuru azaba ashobora gutwara garama ziri hagati ya 20 – 30 z’urumogi rwo kunywa, nubwo bishobora gufata igihe ngo yemezwe mu buryo bw’amategeko.

Minisitiri w’Ubuzima Karl Lauterbach yagejeje iyi gahuda kuri Guverioma ya Chancelier Olaf Scholz, kuri uyu wa Gatatu.

Yifashishije igenzura ryerekanye ko mu Budage, nibura abantu bakuru bagera kuri miliyoni 4 bakoresha urumogi. Ni imibare inagaragaza ko hari ubucuruzi bwarwo bukomeye kandi bukorwa rwihishwa, bugaherekezwa n’ibyaha byinshi biba byateguwe.

Minisitiri Lauterbach yavuze ko ibyo bigaragaza ko politiki igenga imikoreshereze y’ibiyobyabwenge mu Budage ikeneye kuvugururwa, kuko itagishoboye gukumira ikoreshwa ryabyo. Ahubwo ngo hakenewe gahunda zituma abaturage bagira ubuzima bwiza, kandi abana bakarengerwa kurushaho nk’uko DW yabitangaje.

Biteganywa ko mbere y’uko iyi gahunda yemezwa, Komisiyo y’u Burayi izabanza kureba neza ko ihura n’amategeko bugenderaho n’amategeko mpuzamahanga.

Lauterbach ashaka ko umuntu mukuru azaba ashobora kugura garama z’urumogi ziri hagati ya 20-30 zo kunywa yishimisha gusa, ndetse urumogi rugahingwa kandi rugakwirakwizwa hakurikijwe amategeko, ubwo bucuruzi bukagenzurwa na leta.

Ku rundi ruhande, yabwiye abanyamakuru ko uburenganzira bwo guhinga urumogi ku bantu ku giti cyabo buzajya butangwa na leta, umuntu ntarenze ibiti bitatu.

Icyakora, ahagurirwa urumogi hashobora kuzaba ari mu maduka yihariye cyangwa muri za farumasi. Kwamamaza urumogi bizaba bibujijwe.

Mu kwezi gushize Minisitiri w’Imari w’u Budage, Christian Lindner, yavuze ko urumogi rushobora kuzemerwa bitarenze umwaka wa 2023.

Gusa Umuyobozi w’Ikigo gishizwe ibiribwa n’imiti mu Budage, Burkhard Blienert, yaje kuvuga ko byaba bidakwiriye kwizeza abantu ko itegeko rigenga ikoreshwa ry’urumogi rishobora kuba ryabonetse mbere y’umwaka wa 2024.

Byitezwe ko umushinga w’iryo tegeko ushobora kuzashyirwa ahagaragara mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiro z’umwaka utaha.

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here