USA: Umusore yahishuye impamvu yahisemo kwitereshaho ikibuno nk’icya Nick Minaj(Amafoto)

0
25

USA:Umusore yahishuye impamvu yahisemo...

Muri Leta zunze ubumwez’America umusore witwa Rudy Villalobos w’imyaka 28 yahishuye impamvu yahisemo kwitereshaho ikibuno nkicya Nick Minaj anasaba abantu kubaha amahitamo ye bakareka gukomeza kumwibasira.

Uyu musore wemera ko aryamana n’abo bahuje igitsina yavuze ko icyamuteye guhitamo kwitereshaho ikibuno nkicya Nick Minaj atari ukubera ko amukunda cyane ahubwo ko abona ikibuno cye giteyeho neza cyane.

Mu kiganiro Rudy yagiranye n’ikinyamakuru All Hip Hop News yagize at’’Kuba nkunda Nicki Minaj sibyo byatumye nishyirishaho ikibuno nk’icye ahubwo n’uko nabonaga
ariwe mugore wabashije kwitereshaho ikibuno kinini kimeze neza. Kwa muganga bakimbaza ikibuno nshaka nababeretse amafoto ya Nicki Minaj, mbasaba ko bampa ikimeze nk’icye kuko mbona kigaragara neza’’.

Uyu musore uvugisha abatari bake kubera uko yitwara avuga ko atiyumvisha impamvu abantu bakomeza kumubaza ibibazo byinshi by’ubuzima bwe bwihariye mu gihe we yumva ko buri wese akwiye kugira amahitamo y’uko atwara ubuzima bwe.

Ati: ’’Turi mu 2023 sinibaza impamvu abantu banyibasira bambaza impamvu nkunda abasore cyangwa impamvu nitereshejeho ikibuno. Numva ko buri muntu yakwakira undi uko ameze ntamuzize amahitamo ye’’.

Rudy kandi yatangaje ko kugira ngo bamutereho ikibuno nkicya Nick Minaj yishyuye arenga Milliyoni 60 z’amanyarwanda.

Mu busanzwe Rudy akora akazi ko gusiga ibirungo(Make up Artist) abagore n’abakobwa mu mujyi wa Los Angeles aho asiga n’ibyamamare birimo abahanzi ndetse n’abakinnyi ba Filime.

facebook sharing button 

sharethis sharing button

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here